top of page
  • Aimable Uwizeye

ISOKO Y'UBUKIRE: Ese urabona urumuri imbere yawe

Updated: Sep 13, 2022


Buri munsi, hari byinshi wifuza kugeraho, harimo kubaho neza, kugira umuryango, kugira akazi keza , kugira ubukire, kugira amafranga n’ibindi. Ariko ibi byifuzo kubigeraho usanga bitoroshye. Ni urugendo rurerure, rusaba gukomera, kwitwara neza, guhora ufite inyota y'ubumenyi no kwigira ku bandi bashoboye kugera kubyo bifuza. Ariko kandi uru rugendo rurimo amahirwe, ibyago, imitego, gucika intege, n’ibindi.

Ese niki cyagufasha kugera kubyo wifuza ?

Hari ibintu byinshi byagufasha guhindura inzozi zawe ukuri. Si ibintu bigoye, ariko usanga abantu benshi babyirengagiza. Mbere yaho, reka mbahe inkuru. Umukino Tierce uje mu Rwanda, abenshi bawubonyemo amahirwe yo gukira. Bagura amatike biracika, cyane ko byasabaga gutombora amafarasi atatu ari bube aya mbere masiganwa abera hirya no hino ku isi. Abenshi barawukinnye ntibigeze batsinda. Muribo 2% bashoboye kugira amafranga make batsindira. Igitangaje, abenshi bawukinnye, ntibari bakabona ifarasi mu buzima bwabo, abenshi ntibari banayizi kuri television, kuko ntazo bagiraga. Byari bitangaje kubona umuntu atanga amafranga yakoreye bimugoye ku mukino urimo inyamaswa atarabona, atazi neza ingufu zazo mu kwiruka, imiterere yazo, atazi n'amategeko yawo. Ikindi, abenshi ntibari bazi ko uba ufite ihirwe macye cyane yo gutsinda ?

Hano nshaka kukubwira ko ahantu ugiye gushyira amafranga yawe yabonye akugoye wagombye kubanza kumenya neza uko icyo kintu gikora, ingaruka zirimo, ugafata icyemezo uzi impamvu ugifasha.

Hari byinshi byagufasha kugera ku bukire, bitari ugutomboza, kandi byose ubifitiye ububasha, biri mu ntoki zawe. Uyu munsi ndavuga ibintu bitatu gusa, aribyo Uburezi n’uburere, kugira umutimanama utuje, no gutekereza birenze cyangwa birangukanye.

Uburezi n’uburere

Hano ndibanda ku burezi bwo mu ishuri n’uburere cyangwa ikinyabupfura. Kwiga ni byiza, ntawe ubishidikanyaho, ariko guhitamo icyo wiga kizakugira akamaro biracyari ikibazo. Ese ni abanyeshuri bangahe bahisemo ibyo biga? Ese ni bangahe baba bazi icyo bazakoresha ubumenyi bazavana muri ayo mashuri? Abanyeshuri benshi mu mashuri yisumbuye biga amasomo badakunda, bakayatsindwa, kubera ko akenshi nta bajyanama bafasha abanyeshuri guhitamo neza amasomo bakunze kandi bashoboye. Mu ishuri nizemo siyanse (natural sciences), umwarimu yabwiye mugenzi wanjye, ko impano afite mukwandika neza indimi, yagombye kuba yaragiye mu ishuri ryigisha indimi n’ubumenyi bw’abantu (Arts and social sciences). Ariko iyo nama yamugiriye yaje ikerewe kuko twari mu mwaka wa nyuma, amashuri e tuyarangije. Iyo aza kubona iyi nama hakiri kare, sinshidikanya ko atari kuba ageze kuri byinshi nk’umwanditsi cyangwa umunyamakuru. Guhitamo neza ibyo wiga bikongerera amahirwe yo kuzagera kubyo wifuza.

Kwiga ntibigira umupaka. Amasomo wiga mu ishuri ntabwo akwigisha ibintu byose uzakenera mu kazi kawe cyangwa mu buzima bwawe. Usangwa mwarimu yigisha 30% y'ubumenyi. Ubumenyi busigaye, ugomba kubwiyigisha. Ushobora gusoma ibitabo, kwimenyereza akazi cyangwa gushaka umujyanama ugufasha kugera ku bumenyi wifuza. Ikindi, mu mashuri gutsindwa ni ikosa, urabihanirwa ndetse n'abanyeshuri bagenzi bawe bakakubonamo umuswa. Mu buzima busanzwe, gutsindwa cyangwa gukora amakosa ni byiza cyane, kuko bikwigisha amasomo akomeye kandi bikagufasha gukora neza ibyo utakoze neza mbere.

Thomas Edison, Wikipedia

Umugabo Thomas Edison, yavutse mu muryango w'abahinzi. Amaze kubona ko amashanyarazi amaze kuvumbura, yafashe icyemezo cyo gukora itara rikoresha amashanyarazi ( bubble). Ariko abarimu bamwigishaga, babonaga ari umuswa, ku buryo bamubwiraga ko nta kintu na kimwe yakwigezaho. Yafashe icyemezo cyo gukora itara, agerageje inshuro nyinshi bimunanira, ariko ntiyacika intege, akomeza kugerageza kugeza ku nshuro y' ibihumbi 10000 itara ararikora. Isi yose ikesha itara umugabo w'intwari Thomas Edison, nubwo abarimu be bamuciye intege, ntibyamubujije guhindura ubuzima bw'abatuye isi.

Ikindi kijyanye n’uburere n’ikinyabupfura abenshi tubyigira mu miryango, ariko abenshi bigira uburere ku barimu bo mu mashuri cyangwa kuri bagenzi babo. Uburere bukwigisha kubaha abantu, kwitwara neza kuri buri wese, kumva ibyo mugenzi wawe akubwira utamuciyemu ijambo, ni ibindi. Ikindi uburere bugufasha kumenya intege nke zawe, kwisuzuma, ibitagenda neza ukabihindura. Iyo udafite uburere n'ikinyabupfura, iyo ubonye akazi, ntushobora gukorana n'abandi neza, ntubana n'abandi ugahinduka nyamwigendaho. Uburere n'ikinyabupfura bigize uwo uri we, kuba wowe ubwawe bigufasha kuba umunyakuri, gukora neza ibyo ushinzwe ndetse no gufasha umuryango wawe n'abaturanyi.

​Kugira umutimanama utuje (sub-conscious mind)

Kugira umutimanama utuje bitanga imbaraga mu bintu bose ukora. Umutimanama utuje uwugeraho iyo ufata umwanya wo kwitekerezaho mbere yo kujya kuryama cyangwa se ubyutse mu gitondo. Ushobora kandi gusenga. Iyo usenga, ugomba gukorera amagambo atera imbaraga, ashimira kuko bitanga amahoro mu mutima kandi binatanga imbaraga z'umubiri umubiri zigufasha gukora ibyo ushinzwe, wishimye kandi neza ukagera ku ntego. Ese wowe ufata iminota ingahe, ngo witekerezeho buri munsi? Muri wa mwanya utuje, nta rusaku, waba uri mu gitanda mbere yo gusinzira cyangwa uri hanze ahari akayaga, inyenyeri zuzuye ikirere, niki ubwira umutimanama wawe ngo kigufashe kugera ku ntego? Niba utabikora, tangira ubu, ujye ubwira umutimanama wawe intego nziza ushaka kugeraho. Utuje, udahangayitse. Nta kabuza inzozi zawe zizahinduka impamo. Niba ushaka amafranga cyangwa ubukira, ujye uvuga uti: "Nshaka kuba umukire, kandi nifitemo imbaraga n'ubushobozi bwo kubigeraho, mfite urumuri rundangaje imbere, runyereka ibyo nkeneye kwiga ngo mbigereho." Niba ushaka kumenya byinshi ku mutimanama wawe,wasoma igitabo: The power of sub-conscious mind cyanditswe na Joseph Murphy.

Buri wese agomba kumenya akamaro ko kwitekerezaho, ahantu hatuje (Mindfulness), ushyira intumbero yawe ku ntego ufite, wigira ku byahise, ukishimira ibiriho.

Gutekerezakure kandi bitandukanye (Think Big and different)

Gutekereza kure kandi bitandukanye bivuga kubona ibisubizo by'ibibazo byugarije abantu, ugafata iya mbere mu kubikemura. Ushobora gukoresha ibisubizo biva mu bintu bisanzwe cyangwa ukavumbura ibintu bishya bihindura ubuzima bw'abantu. Iyi ngingo, hari abantu batatu bo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, mfataho urugero mu kugaragaza uburyo gutekereza kure kandi bitandukanye byahindura imibereho yawe. Uwa mbere ni Martin L. King, wari impirimbanyi mu kurwanira

uburenganzira bw’abirabura. Akoresheje umwuga we wo kubwiriza ubutumwa, yabashije guhesha abirabura bo muri Amerika uburenganzira bw’ibanze bwose umuntu wese avukana kandi ahabwa n’amategeko. Muri urwo rugendo, gutekereza kure kandi bitandukanye, byatumye akoresha ikiza atsinda ikibi. Undi mfataho urugero ni Steve Jobs washinze ikigo cya “Apple” gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga. Mu rugendo rwe rwo gukora mudasobwa ya mbere ifite souris, byamusabye kujya kure y’ibyo yakundaga, kugirango abigereho. Yahisemo kwiga ibintu byamfasha gukora mudasobwa, ava mu ishuri risanzwe. SteveJobs yahinduye uburyo abantu bakoresha ikoranabuhanga, bituma ritaba igikoresho cy’abakire gusa, ahubwo rihinduka iry’abantu bose. Abantu ni benshi natangaho urugero, ariko reka ndangirize kuri Benjamin Carson, umuganga ubaga uvura indwara z’ubwonko. Niwe muganga w’umwirabura wa mbere wabaze abana bavuka bafatanye umutwe bakabaho. Yavukiye mu muryango ucyennye, mama yakoraga isuku mu mazu y’abakire, ise akaba atarabanaga nabo cyane kuko yari afite undi mugore mu ibanga. Ariko nyuma yaho nyina amashize mu ishuri, akamutoza gusoma ibitabo byinshi no kugira ikinyabupfura, byatumye afata intego yo kuzagera kure. Yirinda urugomo rw’abana bo muri Ghetto, agana inzu z’isomero. Yanditse ibitabo byinshi, ariko na kugira inama yo gusoma : Think Big by Ben Carson.

Nibyo koko, udafite intego uba umeze nk’umuyaga cyangwa umuriro w’urwiri. Umuriro w’urwiri uraka cyane, ariko nyuma y’iminota mike urazima, nta rumuri utanga nta n’ingufu utanga zatuma uwukoresha. Ntukabe nk’umuriro w’urwiri. Koresha amahirwe ufite, utekereze kucyakugirira akamaro ndetse kikagirira akamaro isi utuyemo.

Kugira umugishwanama w'inararibonye

Gushaka umuntu umaze kugera kuri byinshi, wabinyuzemo, wakemuye ibibazo ni ngombwa, byagufasha kugera kucyo wifuza. Abenshi usanga bagirwa inama n'inshuti cyangwa umuryango kandi nta bunararimonye bafite. Kwaka inama ku muntu utazi neza icyo umusaba ni bibi kuko inama akugira usanga zicagase kandi zishobora kugutera ubwoba. Niba ushaka gusimbuka mu mutaka mu kirere, ukabaza umuntu utarigeze ubikora, azahita akubwira ati: "Ushaka gupfa" agutere ubwoba. Ariko ubajije ubimenyereye, azakubwira ko bisaba kubanza kwitoza, no kubyiga mbere yo kubikora. Abagishwanama ni ngombwa cyane, ngira benshi bitewe n'ubumenyi nshaka kunguka. Nawe uyu munsi menya guhitamo umuntu wagira umugishwanama, umaze kugera aho nawe ushaka kujya.

Ndizera ko iyi nyandiko yabafashije kumwa uburyo uburezi, ikinyabupfura, umutimanama utuje, gutekereza kure no kugira umugishwanama byabashasha kugera kubyo mwifuza. Ndizera ko bizakubera urumuri rugufasha kugira ahazaza heza.


205 views0 comments
bottom of page